Friday, August 18, 2023

Britney Spears yatandunye n’umugabo we, nyuma y’umwaka bashyingiwe


Britney na Sam Asghari

Ahavuye isanamu, getty images

18 Ukw'umunani 2023, 08:51 GMT

Vyavuguruwe Haciye amasaha 8

Sam Asghari, umugabo wa Britney Spears, yatangaje ko bombi bumvikanye kurangiza "urugendo rwacu" nyuma y'amezi 14 bashakanye.

Inyandiko isaba gatanya yo kuwa gatatu BBC News yabonye ivuga "ibitumvikanwaho bitahuzwa" hagati ya Asgari w'imyaka 29 na Spears w'imyaka 41.

Muri Nzeri(9) 2021 nibwo aba batangaje ko bakundana, bashyingirwa mu muhango muto ariko warimo ibyamamare mu Kamena(9) 2022.

Impuha z'amatati yabo zavuzwe mu binyamakuru byandika ku buzima bwite bw'abantu muri Amerika muri uyu mwaka.

Britney Spears yabaye icyamamare kuva afite imyaka 16 ubwo yasohoraga indirimbo yise "Baby One More Time". Yakomeje kwamamara kurushaho kubera indirimbo nka Toxic, Womanizer, cyangwa I Did It Again.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Asghari yagize ati: "Nyuma y'imyaka itandatu y'urukundo rwa twembi njye n'umugore wanjye twiyemeje kurangiza urugendo rwacu."

"Tuzakomeza kubahana no gukundana kandi buri gihe mwifuriza ibyiza.

"Gusaba ubuzima bwite bisa n'ibidashoboka, bityo ndasaba gusa buri wese harimo n'intangazamakuru kugira impuhwe no gutekereza."

Abahagarariye Britney Spears ntacyo baratangaza.

Uyu muhanzi kuwa gatatu nijoro ntacyo yavuze kuri iyi gatanya mu butumwa aheruka gutangariza abantu miliyoni 42 bamukurikira kuri Instagram, ahubwo yanditse ati: "vuba aha ndagura ifarashi"

Mu nyandiko isaba gutana Asghari yahaye urukiko rukuru rw'i Los Angeles, asaba ko amagarama y'urukiko n'ibisabwa abashakanye bizishyurwa na Britney.

Uyu munyamerika ukomoka muri Iran ukina filimi, akaba umurika imideri, n'umutoza wo kubaka umubiri, yahuye na Britney ubwo uyu yariho afata amashusho y'indirimbo ye Slumber Party mu 2016.

Asghari yari umwe mu bamagana cyane uburyo Britney yari yarashyizwe n'urukiko ku kugenzurwa na se Jamie, urugamba Britney yatsinze amezi macye mbere y'uko bashakana.

Ubukwe bwabo i Thousand Oaks muri California umwaka ushize bwari umwihariko w'abantu bacye barimo ibyamamare nka Paris Hilton, Madonna na Drew Barrymore.

Sam yavuze ko ibyo batumvikanaho bidashoboka kubunga

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Sam yavuze ko ibyo batumvikanaho bidashoboka kubunga

Aba bombi baheruka kugaragara muri rubanda batacyambaye impeta bambikanye bashakana.

Gutana kwabo kubaye mu gihe Britney yitegura gutangaza igitabo ku buzima bwe yise - The Woman in Me – mu Ukwakira(10).

Uyu ni umugabo wa gatatu batanye nyuma yo gushakana.

Mu 2004 yashakanye n'inshuti yo mu bwana Jason Alexander urushako rwabo rumara amasaha 55 mbere y'uko Britney aruhagarika abisabwe n'abashinzwe muzika ye.

Alexander - wabonetse mu myigaragambyo y'abashyigikiye Trump ku nteko ishinga amategeko ya Amerika i Washington DC muri Mutarama 2021 - yagerageje kwinjira atatumiwe mu bukwe bwa Britney na Asghari bituma atabwa muri yombi.

Yashinjwe kuvunda, kwangiza, no gukubita, urukiko rutegeka ko atagomba kwegera aho Britney ari.

Ku nshuro ya kabiri, Britney yashakanye n'umuhanzi wa rap - Kevin Federline, kuva mu 2004 kugeza mu 2007.

Federline niwe wahawe n'urukiko uburenganzira bwo kurera abana babo babiri Jayden James na Sean Preston.

No comments:

Post a Comment